Skip to main content
Posted June 08, 2026

ITANGAZO RYO KUGURISHA MURI CYAMUNARA IBIKORESHO BYO MUBIRO BITAGIKORESHWA

Rwanda Finance Ltd | Published on 02-04-2026 | Deadline 22-06-2026
Kigali, Rwanda Full Time

Rwanda Finance Ltd iramenyesha abantu ku giti cyabo, ibigo by'ubucuruzi, imiryango n'ibindi bigo bifite ubushobozi bwo kugura umutungo, ko yateguye igurishwa ry’ibikoresho byo mubiro bitagikoreshwa binyuze mu ipiganwa rusange. URUTONDE RW'UMUTUNGO UZAGURISHWA

Ibyo bikoresho bizagurishwa uko biri kandi Rwanda Finance Ltd ntizabazwa imikorere yabyo cyangwa imiterere yabyo nyuma yo kugurishwa. GUSURA UMUTUNGO Abifuza gupiganwa bemerewe gusura no kureba uwo mutungo ku cyicaro cya Rwanda Finance Ltd mu masaha y'akazi kuva ku munsi iri tangazo ritangarijwe kugeza ku munsi wa nyuma wo gutanga ibiciro.

IBISABWA KU BAZAPIGANWA

No Ibirango Ubwoko bwibikoresho Uko bimeze

1 RFL/OEF/FTS/008 Ikadire yifoto (Framed photo) Yarangiritse

2 RFL/OEF/FTS/023 Igitambaro cyamamaza (Sticker Signage) Yarangiritse

3 RFL/OEE/SHD/001 Akamashinigaca impapuro-Paper Derstroyer Yarangiritse

4 RFL/OEF/CWW/002 Itapi yokurukuta (Wall to Wall carpet) Yarangiritse

5 RFL/OEF/CWW/004 Itapi (Carpet) Iracyari Nzima

6 RFL/OEF/TAB/003 Akameza ko hasi (Coffee Table) Iracyari Nzima

7 RFL/OEF/TAB/004 Akameza ko hasi(Coffee Table) Iracyari Nzima

8 RFL/OEF/TAB/011 Imeza y’urwakiriro (Reception Table Iracyari Nzima

9 RFL/OEF/CWW/001 Itapi yo kunkuta (wall carpet) Yarangiritse

10 No tag Akamashinigaca impapuro-Paper Derstroyer Yarangiritse

11 No tag Ikibaho cyumweru (White board) Yarangiritse

12 No tag Ikibaho cyumweru (White board) Yarangiritse

13 No tag Ikibaho cyumweru (White board) Yarangiritse

14 No tag Uduce twa MDF (MDF pieces) Yarangiritse

15 No tag Ibuye (Mable stone) Yarangiritse

1. Kwandika ibaruwa igaragaza ubushake bwo gupiganwa. 2. Gutanga kopi y'indangamuntu cyangwa pasiporo (ku bantu ku giti cyabo) cyangwa icyemezo cy'iyandikwa ry'ikigo (ku bigo). 3. Gushyira igiciro cyabo mu ibahasha ifunze neza yanditseho "Ipiganwa ryo kugura kugura muri cyamunara ibikoresho byo mubiro bitagikoreshwa bya Rwanda Finance Ltd 4. Kugeza iyo bahasha ku biro bya Rwanda Finance Ltd bitarenze tariki ya 22 Kamena 2026 saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h00).

GUSURA IBYO BIKIRESHO:

Gusura ibyo bikoresho bizakorerwa ku biro bya Rwanda Finance Ltd- munyubako ya BPR-PCD mw’itaje ya 4 guhera kw’itariki 15-17th kamena 2026 mumasaha y’akazi.

GUTANGAZA UWATSINZE • Uzatsinda azaba ari uwatanze igiciro kiri hejuru kandi yujuje ibisabwa. • Rwanda Finance Ltd ifite uburenganzira bwo kwakira cyangwa kwanga igiciro icyo ari cyo cyose nta mpamvu ibisobanura itanze. • Uwatsindiye ibyo bikoresho azamenyeshwa nyuma yo gusesengura ibiciro byose byatanzwe. KWISHYURA NO GUTWARA UMUTUNGO Uzatsinda ipiganwa agomba kwishyura amafaranga yose yatanze no gutwara umutungo yaguze mu gihe azaba yamenyeshejwe. AHO MWABARIZA IBINDI BISOBANURO Rwanda Finance Limited BPR-PCD Tower, Etage ya 4 Telefone: +250 786 422 260 Imeyili: [email protected]

UBUYOBOZI BWA RWANDA FINANCE LTD

Sign up for Job Alerts