ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IMODOKA
Sosiyeti y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BKGI) yishimiye kumenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko iteganya kugurisha binyuze mu ipiganwa imodoka yangiritse bitewe n’impanuka.
NO IBIRANGO AHO WAYISANGA UBWOKO BW’IMODOKA
1 RAG135Q NINE UTD TRADERS GARAGE FAW TRUCK
Ipiganwa rikazakorwa binyuze mu mabahasha afunze akubiyemo ibiciro (Bidding through sealed envelopes) agomba gushyikirizwa ku biro bikuru bya BKGI biherereye rwagati mu mujyi wa Kigali kuri KN3 Ave,Kigali bitarenze tariki ya 30/06/2026 saa cyenda(15h00), ari na bwo hazaba igikorwa cyo kuyafungura mu ruhame saa kumi z’ umugoroba(16h00).
Sosiyeti y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BKGI) ifite uburenganzira bwose bwo kwanga inyandiko zose z’ipiganwa igihe zigaragaramo ibiciro biri munsi y’ibiciro fatizo cyangwa mu gihe zitujuje ibisabwa.
Hateganyijwe kandi gusura (site visit) ku bantu bifuza kugura iyo modoka izagurishwa muri iri piganwa ryavuzwe haruguru. Uko gusura kukaba guteganyijwe kuva ku itariki ya 24/06/2026 mu masaha y’akazi kugera ku ya 30/06/2026 saa munani(14h00) aho iyo modoka iherereye .
Ku bwa Sosiyete y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BKGI),
Agnes MBABAZI Adolphe NGUNGA
Umuyobozi w’Ishami Umuyobozi Mukuru
ry’Umutungo n’Ibikoresho Ushinzwe Ibikorwa

