ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’ IMODOKA ZA UNHCR N'INDI MITUNGO — KIGALI, RWANDA
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’ IMODOKA ZA UNHCR N'INDI MITUNGO — KIGALI, RWANDA
|
Icyiciro |
Ibisobanuro |
|
Uwemerewe guteza cyamunara |
CYAMUNARA RWANDA LTD, ibiherewe ububasha na UNHCR |
|
Itariki ya cyamunara |
Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri,2026 |
|
Igihe |
Saa saba z'amanywa (1:00 p.m.) |
|
Aho cyamunara izabera |
Kigali, Rwanda — ALARM BUSINESS CENTER-KAGUGU |
|
Ibiri kugurishwa |
Toyota Land Cruisers, Prado TX, Corollas, Minibus, izindi modoka, ibikoresho n'indi mitungo itandukanye |
|
Gusura no kwiyandikisha |
Guhera tariki ya 17 Kanama 2026, aho cyamunara izabera mu masaha y'akazi |
|
Uburyo bwo kugurisha |
Imitungo yose igurishwa uko iri n'aho iri. Abaguzi bagomba kuyigenzura mbere yo gupiganwa, UNHCR cyangwa CYAMUNARA RWANDA LTD nta bwishingizi batanga. |
|
Amafaranga yo kwinjira |
RWF 5,000, adasubizwa, yishyurwa kuri MoMo Pay 001983 — CYAMUNARA RWANDA LTD |
|
Ingwate y'Imodoka n’indi mitungo minini |
Sheki izigamiye ya RWF 5,000,000 kuri buri modoka cg LOT, yanditswe mu izina rya CYAMUNARA RWANDA LTD |
|
Ingwate y'indi mitungo |
Sheki izigamiye ya RWF 1,000,000, yanditswe mu izina rya CYAMUNARA RWANDA LTD |
|
Abatatsinze cyamunara |
Sheki zatanzwe nk'ingwate zirasubizwa hakurikijwe amabwiriza ya cyamunara. |
|
Uburyo bwo kwishyura |
Nta mafaranga azakirwa mu ntoki, Abatsinze bishyura kuri konti yagenwe ya CYAMUNARA RWANDA LTD. |
|
Uburyo bwa cyamunara |
Gutanga ibiciro muruhame; utanze amafaranga menshi ni we wegukana umutungo, hubahirijwe igiciro ntarengwa cyagenwe. |
|
Igihe ntarengwa cyo kwishyura |
Kwishyura amafaranga yose y’ikiguzi mu minsi itatu (3) y'akazi nyuma ya cyamunara |
|
Ibisabwa umuguzi |
Kwishyura imisoro, amahoro, guhererekanya, kwandikisha muri gasutamo n'ubwikorezi byishyurwa n'umuguzi. |
|
Igihe ntarengwa cyo gutwara imitungo |
Imitungo igomba gutwarwa mu minsi itatu (3) y'akazi nyuma ya cyamunara. |
|
Gukerewa gutwara umutungo |
Nyuma y'iminsi 3, hishyurwa RWF 10,000 y’ububiko n’uburinzi ku munsi kuri buri LOT kugeza umutungo utwawe. |
|
Kunanirwa kwishyura |
Umuguzi utishyuye ikiguzi ku gihe, atakaza ingwate yatanze, kandi umutungo ukongera kugurishwa muri cyamunara nta yindi nteguza. |
|
Ibisobanuro/amafoto |
CYAMUNARA RWANDA LTD | Telefone/WhatsApp: +250 787 334 130 / +250 788 822 147.Amafoto uyasanga kuri www.amatangazo.com |
CYAMUNARARWANDA LTD,MANAGEMENT Date 12/08/2026
